RSS

Ikinyarwanda

13 Jul

Mwo kabyara mwe! Ubu se ndahera he kugira ngo byumvikane neza? Nubwo ari ibintu ngiye kuvugaho nanga, ni ibintu nkora cyane, abanyarwanda benshi bakora cyane, ku buryo byabaye ibintu bisanzwe! Ngo akabi kamenyerwa nk’akeza!
Urebye, usanga umuntu asigaye ikintu cyose ku mbuga zitandukanye za internet nahandi henshi, ni ukuri pe, hejuru y’inusu y’ibyo yandika mu ndimi z’amahanga.
Yego bitangira ngo umuntu ari gushaka kwimenyereza indimi atazi, ariko bikarangira ururimi rw’igihugu cyatubyaye turwibagiwe, neza neza, wajya kuvuga ijambo, ukaribura; ugakoresha iry’amahanga; wajya kwandika, ukandika amafuti kuko udaha umwanya ikinyarwanda ko gikora mu mutwe wawe; wajya gusoma ugaterwa ubunebwe n’inyandiko yanditse mu kinyarwanda, ariko yaba ari mu rurimi rw’amahanga, ugasoma wiruka nta kibazo!
Ibi bintu birababaje pe! Ni ukwisuzugura tugakabya!
Ubwose niba udakunda gukoresha ururimi rwawe, ni inde uzabikunda mu mwanya wawe ngo arukoreshe? Ko ururimi rugira ibihesha ishema igihugu?! Ko ari uko abantu bisanga batakaye nk’igihugu ku isi.
Ntivanyemo muri uku gusomerwa, tunakuricije amakosa ari muri iyi nyandiko, nihaye kuzajya nandika mu kinyarwanda nkuko nandika mu zindi ndimi, bityo nanjye nkakimenya neza di! Usibye no kukimenya neza ni ukugiha agaciro gikwiriye, n’undi mwana wese w’umunyarwanda wavuka ejo, asange hari inyandiko nyinshi ziri mu kinyarwanda, acyiyumvemo, akigirire ishema, aharanire ko cyubahwa!

Advertisements
 
1 Comment

Posted by on July 13, 2015 in Guharanira

 

Tags: , ,

One response to “Ikinyarwanda

  1. Marius Ntezi Ngaboyamahina

    April 5, 2016 at 6:52 am

    “Twiheshe agaciro twandika, tuvuga neza ikinyarwanda”

     

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

 
%d bloggers like this: